-
Kuva 4:3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Aramubwira ati: “Yijugunye hasi.” Mose ayijugunya hasi ihinduka inzoka,+ maze arayihunga.
-
-
Kuva 4:6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Yehova arongera aramubwira ati: “Shyira ikiganza cyawe mu mwenda wambaye mu gituza.” Nuko ashyira ikiganza mu mwenda we. Akivanyemo asanga cyuzuye ibibembe, cyabaye umweru nk’urubura.+
-
-
Kuva 4:9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Ariko nibabona ibyo bitangaza byombi ntibemere ibyo ubabwira kandi ntibakumvire, uzavome amazi mu Ruzi rwa Nili uyasuke ku butaka. Ayo mazi uzaba uvomye, nagera ku butaka azahinduka amaraso.”+
-