-
Kuva 26:7-11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 “Nanone uzabohe imyenda 11+ yo gutwikira ihema, uyibohe mu bwoya bw’ihene.+ 8 Buri mwenda uzabe ufite uburebure bwa metero 13 na santimetero 35* n’ubugari bwa metero imwe na santimetero 78.* Iyo myenda yose uko ari 11 izabe ifite ibipimo bingana. 9 Uzafatanye imyenda itanu ukwayo n’indi itandatu uyifatanye ukwayo, kandi umwenda wa gatandatu uzawuhinire hejuru y’umuryango w’ihema. 10 Aho iyo myenda yombi ihurira, ku ruhande rw’umwenda umwe uzashyireho udukondo 50, no ku ruhande rw’undi mwenda ushyireho udukondo 50. 11 Uzacure ibikwasi 50 mu muringa ubishyire muri utwo dukondo, ufatanye iyo myenda ibe umwenda umwe.
-