-
Kuva 26:22-25Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
22 Ku ruhande rw’inyuma rw’iryo hema rwerekeye iburengerazuba, uzahashyire amakadire atandatu.+ 23 Uzabaze amakadire abiri yo gushinga mu nguni zombi zo ku ruhande rwaryo rw’inyuma. 24 Ayo makadire azabe ari abiri ava hasi agahurizwa hejuru ku mpeta ya mbere. Ayo makadire yombi azabe ameze kimwe. Azashyirwe mu nguni zombi. 25 Kandi uzabaze amakadire umunani n’ibisate by’ifeza byo kuyashingamo, ni ukuvuga ibisate 16. Uzashinge ikadire mu bisate bibiri n’indi uyishinge mu bisate bibiri, bityo bityo.
-