-
Kuva 26:36, 37Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
36 Uzabohe rido yo gukinga mu muryango w’ihema, uyibohe mu budodo bw’ubururu n’ubwoya buteye ibara ry’isine n’ubudodo bw’umutuku n’ubudodo bwiza bukaraze.+ 37 Iyo rido uzayibarize inkingi eshanu mu giti cyo mu bwoko bw’umunyinya, uzisige zahabu. Izo nkingi uzazishyireho utwuma duhese ducuze muri zahabu. Nanone uzazicurire ibisate bitanu by’umuringa biciyemo imyobo.
-