-
Kuva 25:10-15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 “Muzabaze Isanduku mu mbaho z’igiti cyo mu bwoko bw’umunyinya. Uburebure bwayo buzabe metero imwe na santimetero 11,* ubugari bwayo buzabe santimetero 67 n’ubuhagarike bube santimetero 67.*+ 11 Uzayisige zahabu itavangiye.+ Uzayisige zahabu imbere n’inyuma kandi uzayizengurutseho umuguno wa zahabu.+ 12 Uzayicurire impeta nini enye za zahabu uzishyire hejuru y’amaguru yayo uko ari ane, ushyire impeta ebyiri ku ruhande rumwe n’izindi ebyiri ku rundi ruhande. 13 Kandi uzabaze imijishi* mu mbaho z’igiti cyo mu bwoko bw’umunyinya uyisige zahabu.+ 14 Iyo mijishi uzayiseseke muri za mpeta ziri mu mpande z’Isanduku, kugira ngo mujye muyikoresha igihe muheka Isanduku. 15 Iyo mijishi izagume mu mpeta z’Isanduku, ntizakurwemo.+
-