ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kuva 27:1-8
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 27 “Uzabaze igicaniro* mu mbaho z’igiti cyo mu bwoko bw’umunyinya.+ Icyo gicaniro kizabe gifite uburebure bwa metero ebyiri na santimetero 22* n’ubugari bwa metero ebyiri na santimetero 22. Kizagire impande enye zingana, n’ubuhagarike bwa metero imwe na santimetero 33.*+ 2 Uzagikore gifite amahembe+ mu nguni zacyo enye. Ayo mahembe azabe akoranywe na cyo kandi uzagisigeho umuringa.+ 3 Uzagikorere indobo zo gukuraho ivu,* ugikorere ibitiyo, amasorori, amakanya n’ibyo gukuraho amakara. Ibyo bikoresho byacyo byose uzabicure mu muringa.+ 4 Uzagikorere imiringa isobekeranyije imeze nk’akayunguruzo, kandi uzashyireho impeta enye zicuzwe mu muringa mu nguni enye zacyo. 5 Ako kayunguruzo uzagashyire munsi y’umuguno w’igicaniro, kandi kazabe ahagana hagati mu gicaniro. 6 Uzabaze imijishi* y’igicaniro mu giti cyo mu bwoko bw’umunyinya, uyisige umuringa. 7 Iyo mijishi uzayiseseke muri za mpeta, kandi izabe iri mu mpande zombi z’igicaniro igihe bagihetse.+ 8 Uzakore icyo gicaniro mu mbaho ku buryo kimera nk’isanduku nini idapfundikiye. Uzagikore nk’uko wabyerekewe ku musozi.+

  • Kuva 40:10
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 10 Uzasuke ayo mavuta ku gicaniro* cyo gutambiraho igitambo gitwikwa n’umuriro, uyasuke no ku bikoresho byacyo byose, maze weze icyo gicaniro kugira ngo kibe igicaniro cyera cyane.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze