-
Kuva 28:4, 5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 “Iyi ni yo myenda bazaboha: Igitambaro cyo kwambara mu gituza,+ efodi,+ ikanzu itagira amaboko,+ ikanzu y’ibara rimwe irimo udutako twa karokaro, igitambaro cyihariye kizingirwa ku mutwe+ n’umushumi.+ Bazabohere umuvandimwe wawe Aroni n’abahungu be imyambaro yo gukorana umurimo w’ubutambyi kugira ngo bambere abatambyi. 5 Ababoshyi b’abahanga bazayibohe mu dukwege twa zahabu,* ubudodo bw’ubururu, ubwoya buteye ibara ry’isine, ubudodo bw’umutuku n’ubudodo bwiza.
-
-
Kuva 35:10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 “‘Abahanga bose+ bo muri mwe baze bakore ibyo Yehova yategetse byose.
-