5 Kandi amaraso yanyu, ni ukuvuga ubuzima bwanyu, nzayahorera. Nihagira ikiremwa cyose gifite ubuzima kivusha amaraso yanyu kizicwe. Umuntu wese uzica umuvandimwe we nzabimuhanira.+ 6 Umuntu wese wica undi na we azicwe+ kuko Imana yaremye umuntu mu ishusho yayo.”+