-
Kuva 10:16-19Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
16 Nuko Farawo ahita ahamagara Mose na Aroni arababwira ati: “Nacumuye kuri Yehova Imana yanyu kandi namwe nabacumuyeho. 17 None ndabinginze mumbabarire icyaha cyanjye iyi nshuro imwe gusa maze munyingingire Yehova Imana yanyu kugira ngo ankize iki cyago kimereye nabi.” 18 Nuko arasohoka* ava kwa Farawo, yinginga Yehova.+ 19 Hanyuma Yehova ahindura icyerekezo cya wa muyaga, uza ari umuyaga uhuha cyane uturutse iburengerazuba, utwara za nzige uziroha mu Nyanja Itukura. Nta ruzige na rumwe rwasigaye ku butaka bw’igihugu cya Egiputa cyose.
-