-
Kuva 13:8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Kuri uwo munsi muzabwire abana banyu muti: ‘ibi bitwibutsa ibyo Yehova yadukoreye igihe twavaga mu gihugu cya Egiputa.’+
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 4:9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 “Icyakora mube maso kandi mwirinde kugira ngo mutibagirwa ibintu byose mwiboneye. Ntibizave ku mitima yanyu igihe cyose mukiriho, kandi muzabibwire abana banyu n’abuzukuru banyu.+
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 6:20-22Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
20 “Mu gihe kizaza, abana banyu nibababaza bati: ‘kuki Yehova Imana yacu yatanze aya mategeko n’aya mabwiriza?’ 21 Muzababwire muti: ‘twabaye abagaragu ba Farawo muri Egiputa, ariko Yehova adukurayo akoresheje imbaraga ze nyinshi. 22 Nuko twibonera ibimenyetso n’ibitangaza bikomeye kandi biteye ubwoba Yehova yakoreye muri Egiputa,+ akabikorera Farawo n’abo mu rugo rwe bose.+
-
-
Zab. 44:1Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
44 Mana, twumvise ibyo wakoze.
Ba sogokuruza batubwiye ibyo wakoze mu gihe cyabo,+
Batubwira ibyo wakoze mu bihe bya kera,
Tubyiyumvira n’amatwi yacu.
-