-
Kuva 8:21, 22Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
21 Ariko nutareka abantu banjye ngo bagende, ndaguteza amasazi aryana cyane* wowe n’abagaragu bawe n’abantu bawe, ajye no mu mazu yawe. Ayo masazi azuzura mu mazu yose yo muri Egiputa no ku butaka, 22 kandi uwo munsi akarere k’i Gosheni abantu banjye batuyemo nzagatandukanya n’ahandi, ku buryo nta sazi n’imwe muri izo izagerayo,+ kugira ngo umenye ko njyewe Yehova ndi muri iki gihugu.+
-
-
Kuva 9:6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Bukeye Yehova abigenza atyo maze amatungo y’Abanyegiputa y’ubwoko bwose atangira gupfa.+ Ariko mu matungo y’Abisirayeli nta na rimwe ryapfuye.
-
-
Kuva 9:26Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
26 Mu karere k’i Gosheni, aho Abisirayeli bari batuye, ni ho honyine hataguye urubura.+
-
-
Kuva 12:13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Amaraso azaba ikimenyetso ku mazu muzaba murimo. Nimbona amaraso nzabanyuraho kandi icyo cyago ntikizabageraho ngo kibice, igihe nzaba nteza ibyago igihugu cya Egiputa.+
-