-
Gutegeka kwa Kabiri 16:3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Ntimukagire ikintu cyose kirimo umusemburo murisha icyo gitambo.+ Mu gihe cy’iminsi irindwi muzajye murya imigati itarimo umusemburo, ari yo migati y’umubabaro, kuko mwavuye mu gihugu cya Egiputa vuba vuba.+ Mujye mubigenza mutyo, mwibuka umunsi mwaviriye mu gihugu cya Egiputa, mubikore igihe cyose muzaba mukiriho.+
-
-
1 Abakorinto 5:8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Nuko rero, ntitugomba gukoresha umusemburo wa kera muri uwo munsi mukuru,+ kandi nanone ntitugomba gukoresha umusemburo ugereranya icyaha n’ibintu bibi. Ahubwo tugomba kurya umugati utarimo umusemburo ari wo ugereranya ibintu byiza kandi by’ukuri.
-