4 Mose aravuga ati: “Yehova aravuze ati: ‘ahagana mu gicuku ndanyura mu gihugu cya Egiputa.+5 Imfura yose yo mu gihugu cya Egiputa iri buze gupfa,+ uhereye ku mfura ya Farawo wicaye ku ntebe ye y’ubwami, ukageza ku mfura y’umuja usya ku rusyo no ku matungo yose yavutse bwa mbere.+
29 Bigeze mu gicuku, Yehova yica imfura zo mu gihugu cya Egiputa zose,+ uhereye ku mfura ya Farawo wicara ku ntebe ye y’ubwami, ukageza ku mfungwa zari muri gereza no ku matungo yose yavutse mbere.+