-
Kuva 10:8-11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
8 Nuko bagarura Mose na Aroni kwa Farawo maze arababwira ati: “Nimugende mukorere Yehova Imana yanyu. Harya ubundi hazagenda ba nde?” 9 Mose aramusubiza ati: “Tuzajyana abana n’abakuze. Tuzajyana abahungu bacu n’abakobwa bacu. Nanone tuzajyana intama zacu n’inka zacu+ kuko tugomba kwizihiriza Yehova umunsi mukuru.”+ 10 Arababwira ati: “Nimubona mbaretse mukagenda mwe n’abana banyu, muzamenye ko Yehova ari kumwe namwe!+ Imigambi yanyu ni mibi rwose. 11 Ntabwo nabyemera! Ahubwo mwebwe abagabo, nimugende mukorere Yehova kuko ari byo mushaka.” Nuko barabirukana bava imbere ya Farawo.
-
-
Zab. 105:38Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
38 Bamaze kugenda Abanyegiputa barishimye,
Kuko Abisirayeli bari babateye ubwoba.+
-