ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kuva 22:29
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 29 “Imyaka yawe yeze cyane n’ibiva mu rwengero* rwawe,+ uzabimpeho impano wishimye. Imfura z’abahungu bawe uzazimpe.+

  • Kuva 34:19, 20
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 19 “Abana bose b’abahungu b’imfura ni abanjye,+ ndetse n’amatungo yose yavutse mbere, yaba ikimasa cyangwa isekurume y’intama.+ 20 Mujye mutanga intama mu mwanya w’indogobe yavutse mbere. Nimutabikora mujye mwica iyo ndogobe muyivunnye ijosi. Buri muhungu wese w’imfura mu bahungu banyu muzajye mumutangira ingurane.*+ Kandi ntihakagire umuntu uza imbere yanjye nta kintu azanye.

  • Abalewi 27:26
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 26 “‘Ntihakagire umuntu uha Yehova itungo ryavutse bwa mbere, kuko risanzwe ari irye.+ Cyaba ikimasa cyangwa intama, ni ibya Yehova.+

  • Kubara 3:13
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 13 kuko imfura zose ari izanjye.+ Igihe nicaga abana bose b’imfura n’amatungo yose yavutse mbere yo mu gihugu cya Egiputa,+ nitoranyirije imfura zose zo mu Bisirayeli n’amatungo yose yavutse mbere.+ Bizaba ibyanjye. Ndi Yehova.”

  • Luka 2:22, 23
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 22 Nanone igihe cyo gutamba igitambo cyo kwiyeza kigeze, nk’uko Amategeko ya Mose yabisabaga,+ Yozefu na Mariya bajyana Yesu i Yerusalemu kumwereka Yehova, 23 nk’uko byanditswe mu Mategeko ya Yehova ngo: “Umuhungu w’imfura wese azegurirwa* Yehova.”+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze