-
Kuva 15:5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Barengewe n’amazi menshi cyane. Bamanutse nk’ibuye bagera hasi cyane.+
-
-
Kuva 15:10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 Wahuhishije umwuka wawe, inyanja irabarengera.+
Barohamye nk’icyuma kiremereye mu mazi ateye ubwoba.
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 11:3, 4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Ntibabonye ibimenyetso n’ibintu byose yakoreye muri Egiputa, abikoreye Farawo umwami wa Egiputa n’igihugu cye cyose,+ 4 ibyo yakoreye amafarashi ye, amagare ye y’intambara n’ibyo yakoreye ingabo za Egiputa, agatuma zirengerwa n’amazi y’Inyanja Itukura igihe zari zibakurikiye, maze Yehova akazirimbura burundu.+
-
-
Yosuwa 24:6, 7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Igihe nakuraga ba sogokuruza banyu muri Egiputa,+ bageze ku nyanja maze Abanyegiputa baza babakurikiye bafite amagare y’intambara n’abarwanira ku mafarashi, babasanga ku Nyanja Itukura.+ 7 Batangiye gutabaza Yehova,+ maze ashyira umwijima hagati yabo n’Abanyegiputa, atuma Abanyegiputa barohama muri iyo nyanja+ kandi mwiboneye ibyo nakoreye muri Egiputa.+ Hanyuma mwatuye mu butayu muhamara imyaka* myinshi.+
-
-
Nehemiya 9:10, 11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 Hanyuma ukora ibimenyetso n’ibitangaza kugira ngo uhane Farawo n’abagaragu be bose n’abantu bo mu gihugu cye bose,+ kuko wari uzi ko ibyo bakoreraga abagaragu bawe babiterwaga n’ubwibone.+ Nuko wihesha izina rikomeye kugeza n’ubu.*+ 11 Inyanja wayigabanyijemo kabiri ku buryo bayambutse banyuze ku butaka bwumutse.+ Abari babakurikiye wabajugunye mu nyanja hasi cyane bamera nk’ibuye rijugunywe mu mazi maremare.+
-