-
Yosuwa 5:11, 12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Nuko ku munsi wakurikiye Pasika batangira kurya ibyeze muri icyo gihugu. Kuri uwo munsi bariye imigati itarimo umusemburo+ n’impeke zokeje. 12 Uhereye ku munsi baririyeho ibyeze mu gihugu, manu ntiyongeye kuboneka. Abisirayeli ntibongeye kubona manu+ ahubwo muri uwo mwaka batangiye kurya ibyeze mu gihugu cy’i Kanani.+
-
-
Yohana 6:58Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
58 Ubwo rero uwo ni wo mugati wavuye mu ijuru. Ntumeze nk’uwo ba sogokuruza bariye, ariko ntibibabuze gupfa. Umuntu wese urya kuri uwo mugati azabaho iteka ryose.”+
-
-
1 Abakorinto 10:3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Bose bariye ibyokurya bivuye ku Mana,+
-