13 Nuko Mose ajyana n’umugaragu we Yosuwa,+ maze Mose arazamuka ajya ku musozi w’Imana y’ukuri.+ 14 Ariko yari yabwiye ba bayobozi ati: “Mudutegerereze aha kugeza aho turi bugarukire.+ Dore Aroni na Huri+ bari kumwe namwe. Umuntu wese ufite ikirego ajye abasanga.”+