-
Abalewi 24:10, 11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 Hari umuhungu wabyawe n’Umwisirayelikazi ariko papa we akaba Umunyegiputa.+ Nuko uwo muhungu wabyawe n’Umwisirayelikazi arasohoka ajya mu nkambi y’Abisirayeli, ahageze atangira kurwana n’Umwisirayeli. 11 Uwo muhungu wabyawe n’Umwisirayelikazi atangira gutuka izina ry’Imana* no kuyifuriza ibibi.*+ Nuko bamuzanira Mose.+ Mama we yitwaga Shelomiti, umukobwa wa Diburi wo mu muryango wa Dani.
-
-
Kubara 15:32, 33Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
32 Igihe Abisirayeli bari bakiri mu butayu, hari igihe basanze umuntu atoragura inkwi ku munsi w’Isabato.+ 33 Abamubonye atoragura inkwi bamuzanira Mose, Aroni n’Abisirayeli bose.
-