-
Gutegeka kwa Kabiri 5:7-10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Ntugasenge izindi mana zitari njye.+
8 “‘Ntugakore igishushanyo kibajwe+ cyangwa ishusho isa n’ikintu cyose kiri mu ijuru, cyangwa ku isi, cyangwa mu mazi. 9 Ntukabipfukamire, ntukabikorere,+ kuko njyewe Yehova Imana yawe ndi Imana ishaka ko umuntu ayiyegurira akayikorera yonyine.+ Nemera ko abana bagerwaho n’ingaruka z’ibyaha bya ba papa babo, kugeza ku buzukuru n’abuzukuruza b’abanyanga.+ 10 Ariko abankunda bakubahiriza amategeko yanjye, bo n’ababakomokaho nkomeza kubakunda urukundo rudahemuka, imyaka itabarika.
-