-
Kuva 31:13, 14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 “Uzabwire Abisirayeli uti: ‘ntimukabure kubahiriza amasabato yanjye,+ kuko ari ikimenyetso hagati yanjye namwe mu bihe byanyu byose, kugira ngo mumenye ko njyewe Yehova ari njye wabatoranyije kugira ngo munkorere. 14 Mujye mwizihiza Isabato, kuko ari iyera kuri mwe.+ Umuntu uzica itegeko ryo kwizihiza isabato azicwe. Nihagira ukora umurimo ku isabato, uwo muntu azicwe.+
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 5:12-14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 “‘Ujye wizihiza umunsi w’Isabato kandi ubone ko ari uwera, nk’uko Yehova Imana yawe yabigutegetse.+ 13 Ujye ukora imirimo yawe yose mu minsi itandatu,+ 14 ariko umunsi wa karindwi ni uwo kwizihiriza Yehova Imana yawe Isabato.+ Ntukagire umurimo uwo ari wo wose uwukoraho,+ yaba wowe, umuhungu wawe, umukobwa wawe, umugaragu wawe, umuja wawe, ikimasa cyawe, indogobe yawe cyangwa irindi tungo ryawe iryo ari ryo ryose, cyangwa umunyamahanga utuye mu mijyi yanyu,+ kugira ngo umugaragu wawe n’umuja wawe na bo bajye baruhuka nkawe.+
-