-
Gutegeka kwa Kabiri 15:16, 17Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
16 “Ariko uwo mugaragu nakubwira ati: ‘sinshaka gutandukana nawe,’ bitewe n’uko agukunda wowe n’abo mu rugo rwawe kandi akaba yari amerewe neza akiri kumwe nawe,+ 17 uzamuzane hafi y’urugi umutobore ugutwi ukoresheje akuma gasongoye,* abe umugaragu wawe iteka. Ibyo azabe ari byo uzakorera n’umuja wawe.
-