-
Gutegeka kwa Kabiri 23:19Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
19 “Ntimuzake abavandimwe banyu inyungu,+ yaba inyungu ku mafaranga, ku byokurya cyangwa ku kintu icyo ari cyo cyose gitangwaho inyungu.
-
-
Luka 6:34, 35Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
34 Nanone niba muguriza* gusa abantu mwizeye ko bazabishyura, ni nde wabashima?+ Abanyabyaha na bo baguriza abandi banyabyaha bizeye ko bazabishyura ibihwanye n’ibyo babagurije. 35 Mwe ntimukabigenze gutyo. Ahubwo mukomeze gukunda abanzi banyu, mugire neza, kandi mugurize abantu mutiteze ko bazabishyura.+ Icyo gihe ni bwo muzabona imigisha myinshi, kandi muzaba abana b’Isumbabyose, kuko igirira neza indashima n’abagome.+
-