-
Yosuwa 5:13, 14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Igihe Yosuwa yari hafi y’i Yeriko, yubuye amaso abona umugabo+ wari uhagaze imbere ye, afashe inkota mu ntoki.+ Yosuwa aramwegera aramubaza ati: “Uri kumwe natwe cyangwa uri kumwe n’abanzi bacu?” 14 Aramusubiza ati: “Oya, ahubwo ndi umutware* w’ingabo za Yehova.”+ Yosuwa abyumvise arapfukama akoza umutwe hasi kugira ngo amwereke ko amwubashye, aramubwira ati: “Nyakubahwa, niba hari icyo ushaka kumbwira nguteze amatwi.”
-