-
Kuva 5:3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Ariko baramubwira bati: “Imana y’Abaheburayo yaratuvugishije. Turashaka kujya mu butayu ahantu h’urugendo rw’iminsi itatu, tugatambirayo Yehova Imana yacu igitambo.+ Tutabikoze yaduteza indwara cyangwa akatwicisha inkota.”
-
-
Kuva 10:25, 26Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
25 Ariko Mose aramubwira ati: “Wowe ubwawe ugomba no kuduha* ibyo tuzatanga ho ibitambo n’amaturo atwikwa n’umuriro kuko tugomba kubitambira Yehova Imana yacu.+ 26 Tuzajyana n’amatungo yacu yose. Nta tungo rigomba gusigara kuko ayo matungo ari yo tuzakuraho ayo gutambira Yehova Imana yacu mu gihe tuzaba tumusenga kandi ntituzi ibyo tuzatambira Yehova. Tuzabimenya tugezeyo.”
-