4 Nuko Abisirayeli bohereza abantu i Shilo bazana isanduku y’isezerano rya Yehova nyiri ingabo wicara ku ntebe iri hejuru* y’abakerubi.+ Abahungu babiri ba Eli, ari bo Hofuni na Finehasi,+ na bo bari kumwe n’iyo sanduku y’isezerano ry’Imana y’ukuri.
5 Hejuru yayo hari abakerubi bafite ubwiza buhebuje, amababa yabo agatwikira umupfundikizo.*+ Ariko iki si igihe cyo kuvuga buri kantu kose ku byerekeye ibyo bintu.