-
Abaheburayo 9:4, 5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 Icyo cyumba cyarimo igikoresho batwikiraho umubavu*+ gikozwe muri zahabu n’isanduku y’isezerano+ yari isize zahabu impande zose.+ Iyo sanduku yari irimo akabindi gakozwe muri zahabu kari karimo manu,+ ikabamo na ya nkoni ya Aroni yajeho indabo+ n’ibisate+ bibiri by’amabuye byanditsweho Amategeko y’Imana.* 5 Hejuru yayo hari abakerubi bafite ubwiza buhebuje, amababa yabo agatwikira umupfundikizo.*+ Ariko iki si igihe cyo kuvuga buri kantu kose ku byerekeye ibyo bintu.
-