ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kuva 36:8-13
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 8 Abahanga bose+ bakoraga uwo murimo wo kubaka ihema,+ baboha imyenda 10 mu budodo bwiza bukaraze n’ubudodo bw’ubururu n’ubwoya buteye ibara ry’isine* no mu budodo bw’umutuku. Umuhanga* wo gufuma afuma kuri iyo myenda+ amashusho y’abakerubi. 9 Buri mwenda wari ufite uburebure bwa metero 12 na santimetero 46* n’ubugari bwa metero imwe na santimetero 78.* Iyo myenda yose yari ifite ibipimo bingana. 10 Nuko Besaleli ateranya imyenda itanu iba umwenda umwe n’indi itanu arayiteranya na yo iba umwenda umwe. 11 Hanyuma ku ruhande rw’umwenda umwe, aho iyo myenda yombi ihurira, ashyiraho udukondo dukozwe mu budodo bw’ubururu, abigenza atyo no ku ruhande rw’undi mwenda, aho iyo myenda yombi ihurira. 12 Aho iyo myenda yombi ihurira, ku ruhande rw’umwenda umwe ashyiraho udukondo 50, no ku ruhande rw’undi mwenda ashyiraho udukondo 50. Udukondo two kuri iyo myenda yombi twari duteganye. 13 Hanyuma acura ibikwasi 50 muri zahabu maze abifatanyisha iyo myenda iba ihema rimwe.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze