-
Abaheburayo 9:2-4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 Hari harubatswe icyumba cya mbere cy’ihema cyitwaga Ahera.+ Cyari kirimo igitereko cy’amatara,+ ameza n’imigati igenewe Imana.*+ 3 Ariko inyuma ya rido+ ya kabiri, hari icyumba cy’ihema cyitwaga Ahera Cyane.+ 4 Icyo cyumba cyarimo igikoresho batwikiraho umubavu*+ gikozwe muri zahabu n’isanduku y’isezerano+ yari isize zahabu impande zose.+ Iyo sanduku yari irimo akabindi gakozwe muri zahabu kari karimo manu,+ ikabamo na ya nkoni ya Aroni yajeho indabo+ n’ibisate+ bibiri by’amabuye byanditsweho Amategeko y’Imana.*
-