-
Kuva 38:9-15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Nuko yubaka urugo+ rw’ihema. Mu ruhande rwerekeye mu majyepfo, imyenda yarwo yari iboshywe mu budodo bwiza bukaraze, ifite uburebure bwa metero 44 na santimetero 50.*+ 10 Inkingi zarwo 20 yazicuze mu muringa, azicurira ibisate 20 by’umuringa biciyemo imyobo. Utwuma twihese two kuri izo nkingi n’ibifunga byatwo yabicuze mu ifeza. 11 Imyenda yo mu ruhande rwerekeye mu majyaruguru na yo yari ifite uburebure bwa metero 44 na santimetero 50. Inkingi zarwo 20 yazicuze mu muringa, azicurira ibisate 20 by’umuringa biciyemo imyobo. Utwuma twihese two kuri izo nkingi n’ibifunga byatwo yabicuze mu ifeza. 12 Ariko mu ruhande rwerekeye iburengerazuba, imyenda yaho yari ifite uburebure bwa metero 22 na santimetero 25,* inkingi zayo ari 10, azicurira ibisate 10 biciyemo imyobo. Utwuma twihese two kuri izo nkingi n’ibifunga byatwo yabicuze mu ifeza. 13 Mu ruhande rw’iburasirazuba, ubugari bw’urugo bwari metero 22 na santimetero 25. 14 Ku ruhande rumwe rw’irembo ry’urugo, hari imyenda ifite uburebure bwa metero esheshatu na santimetero 67.* Inkingi zarwo zari eshatu, zifite ibisate bitatu biciyemo imyobo. 15 No ku rundi ruhande rw’irembo ry’urugo, hari imyenda ifite uburebure bwa metero esheshatu na santimetero 67. Inkingi zarwo zari eshatu, zifite ibisate bitatu biciyemo imyobo.
-