-
Kuva 2:13, 14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Bukeye asubirayo, asanga noneho ari Abaheburayo babiri bari kurwana. Ahita abwira uwari uri mu makosa ati: “Kuki uri gukubita mugenzi wawe?”+ 14 Na we aramusubiza ati: “Ni nde wagushyizeho ngo utubere umuyobozi n’umucamanza? Ese nanjye urashaka kunyica nk’uko wishe wa Munyegiputa?”+ Nuko Mose ahita agira ubwoba bwinshi aravuga ati: “Ni ukuri ibyanjye byamenyekanye!”
-