Kuva 28:30 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 30 Uzashyire Urimu na Tumimu*+ muri icyo gitambaro cyo guca imanza, kugira ngo bibe mu gituza cya Aroni igihe aje imbere ya Yehova. Aroni ajye ahora yambaye mu gituza ibyo bikoresho byo guca imanza z’Abisirayeli igihe cyose aje imbere ya Yehova. Abalewi 8:8 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 8 Agerekaho igitambaro cyo kwambara mu gituza,+ agishyiramo Urimu na Tumimu.*+ Kubara 27:21 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 21 Azahagarara imbere y’umutambyi Eleyazari, maze na we amubarize Yehova akoresheje Urimu*+ kugira ngo amenye icyo ategetse. Bizatuma Yosuwa n’Abisirayeli bari kumwe ndetse n’abandi bantu bose bamwumvira mu byo abategeka byose.”
30 Uzashyire Urimu na Tumimu*+ muri icyo gitambaro cyo guca imanza, kugira ngo bibe mu gituza cya Aroni igihe aje imbere ya Yehova. Aroni ajye ahora yambaye mu gituza ibyo bikoresho byo guca imanza z’Abisirayeli igihe cyose aje imbere ya Yehova.
21 Azahagarara imbere y’umutambyi Eleyazari, maze na we amubarize Yehova akoresheje Urimu*+ kugira ngo amenye icyo ategetse. Bizatuma Yosuwa n’Abisirayeli bari kumwe ndetse n’abandi bantu bose bamwumvira mu byo abategeka byose.”