26 Muri cya gitebo kirimo imigati itarimo umusemburo iri imbere ya Yehova, afataho umugati utarimo umusemburo ufite ishusho y’uruziga,+ n’umugati urimo amavuta ufite ishusho y’uruziga n’akagati gasize amavuta.+ Nuko ayigereka hejuru y’ibinure n’itako ry’iburyo.