-
Kuva 28:1-3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
28 “Uzatoranye mu Bisirayeli umuvandimwe wawe Aroni+ n’abahungu be,+ ari bo Nadabu, Abihu,+ Eleyazari na Itamari,+ kugira ngo bambere abatambyi.+ 2 Uzabohere umuvandimwe wawe Aroni imyenda* yo gukorana umurimo w’ubutambyi kugira ngo imuheshe icyubahiro n’ubwiza.+ 3 Uzabwire abafite ubuhanga bose, abo nahaye umwuka w’ubwenge,+ babohere Aroni imyenda igaragaraza ko ari umuntu wera, bityo ambere umutambyi.
-
-
Kuva 28:43Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
43 Aroni n’abahungu be bazajye bayambara igihe binjiye mu ihema ryo guhuriramo n’Imana cyangwa igihe begereye igicaniro bagiye gukorera umurimo wabo ahantu hera, kugira ngo batabarwaho amakosa maze bagapfa. Iryo rizamubere itegeko rihoraho, we n’abazamukomokaho.
-