-
Kuva 27:1, 2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
27 “Uzabaze igicaniro* mu mbaho z’igiti cyo mu bwoko bw’umunyinya.+ Icyo gicaniro kizabe gifite uburebure bwa metero ebyiri na santimetero 22* n’ubugari bwa metero ebyiri na santimetero 22. Kizagire impande enye zingana, n’ubuhagarike bwa metero imwe na santimetero 33.*+ 2 Uzagikore gifite amahembe+ mu nguni zacyo enye. Ayo mahembe azabe akoranywe na cyo kandi uzagisigeho umuringa.+
-
-
Abalewi 4:7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Uwo mutambyi azafateho amaraso make ayashyire ku mahembe y’igicaniro* cyo gutwikiraho umubavu*+ uhumura neza imbere ya Yehova, ari cyo gicaniro kiri mu ihema ryo guhuriramo n’Imana. Amaraso yose asigaye y’icyo kimasa azayasuke hasi, ahateretse igicaniro gitambirwaho igitambo gitwikwa n’umuriro,+ kiri ku muryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana.
-