-
Kubara 16:39, 40Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
39 Umutambyi Eleyazari afata ibikoresho byo gutwikiraho umubavu bicuzwe mu muringa byari byazanywe na ba bandi bishwe n’umuriro, abicuramo udupande two komeka ku gicaniro, 40 kugira ngo bijye byibutsa Abisirayeli ko nta muntu utabifitiye uburenganzira, ni ukuvuga udakomoka kuri Aroni, uzajya yigira hafi ngo atwikire umubavu imbere ya Yehova,+ kandi ngo hatazagira umera nka Kora n’abo bari kumwe. Nuko abikora nk’uko Yehova yabimubwiye binyuze kuri Mose.+
-
-
1 Samweli 2:27, 28Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
27 Nuko umuntu woherejwe n’Imana asanga Eli, aramubwira ati: “Yehova aravuze ati: ‘Siniyeretse sogokuruza wawe n’umuryango we igihe bari abacakara muri Egiputa kwa Farawo?+ 28 Namutoranyije mu miryango yose ya Isirayeli+ kugira ngo ambere umutambyi, ajye azamuka ku gicaniro cyanjye+ atambe ibitambo, atwike umubavu,* kandi yambare efodi ari imbere yanjye. Nanone nahaye sogokuruza wawe n’umuryango we ibitambo byose bitwikwa n’umuriro by’Abisirayeli.*+
-