-
Kubara 16:47Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
47 Aroni ahita afata igikoresho cyo gutwikiraho umubavu nk’uko Mose abimubwiye, arirukanka ajya mu Bisirayeli, ahageze asanga icyorezo cyatangiye kwica abantu. Nuko ashyira umubavu kuri icyo gikoresho cyo gutwikiraho umubavu, arawutwika kugira ngo abantu bababarirwe.
-
-
Gutegeka kwa Kabiri 9:18Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 Napfukamye imbere ya Yehova nk’ubwa mbere, mara iminsi 40 n’amajoro 40. Sinigeze ngira icyo ndya cyangwa ngo ngire icyo nywa,+ bitewe n’ibyaha byose mwakoze mugahemukira Yehova mukamurakaza.
-