-
Gutegeka kwa Kabiri 8:7-9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Yehova Imana yanyu agiye kubajyana mu gihugu cyiza,+ igihugu kirimo ibibaya bitembamo imigezi, gifite amasoko y’amazi ava mu butaka, agatemba mu bibaya no mu karere k’imisozi miremire. 8 Ni igihugu cyeramo ingano z’ubwoko bwose,* imizabibu, imbuto z’imitini n’amakomamanga,*+ igihugu kirimo ubuki n’imyelayo ivamo amavuta.+ 9 Nanone, ni igihugu mutazicirwamo n’inzara cyangwa ngo mugire icyo mubura, igihugu kirimo imisozi yuzuyemo amabuye y’agaciro, urugero nk’ubutare* n’umuringa.
-