-
Kubara 11:16, 17Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
16 Yehova asubiza Mose ati: “Ntoranyiriza abayobozi b’Abisirayeli 70, abo uzi neza ko ari abayobozi n’abatware,+ ubazane ku ihema ryo guhuriramo n’Imana muhahagarare. 17 Nzamanuka+ mpavuganire nawe,+ mbahe umwuka wera+ nk’uwo naguhaye maze bagufashe gusohoza inshingano itoroshye yo kwita kuri aba bantu, kugira ngo udakomeza kubitaho wenyine.+
-
-
Kubara 12:5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Hanyuma Yehova amanukira mu nkingi y’igicu+ ahagarara ku muryango w’ihema, ahamagara Aroni na Miriyamu. Nuko bigira imbere.
-