6 Muri abantu bera ba Yehova Imana yanyu. Ni mwe Yehova Imana yanyu yatoranyije mu bandi bantu bose bari ku isi, kugira ngo mube abantu be, ni ukuvuga umutungo we wihariye.*+
2 kuko Yehova Imana yanyu abona ko muri abera+ kandi Yehova akaba yarabatoranyije mu bantu bose+ bari ku isi kugira ngo mube abantu be, ni ukuvuga umutungo we wihariye.*
4 Abisirayeli ni bo Imana yatoranyije ibagira abana bayo.+ Imana yaberetse ubwiza bwayo burabagirana,+ ibaha Amategeko,+ ibashinga umurimo wera,+ bayisezeranya ko bazayikorera, na yo ibasezeranya ko izabaha umugisha.+