ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 32:35
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 35 Ni njye uhana abantu kandi nkabishyura ibibi bakoze.+

      Mu gihe cyagenwe, ikirenge cyabo kizanyerera,+

      Kuko umunsi wabo w’ibyago wegereje,’

      Kandi ibizababaho bizaza byihuta cyane.’

  • Yosuwa 24:19
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 19 Yosuwa abwira abantu bose ati: “Ntimuzashobora gukorera Yehova kuko ari Imana yera.+ Ni Imana ishaka ko umuntu ayikorera yonyine.+ Ntizabababarira ibicumuro* byanyu n’ibyaha byanyu.+

  • Abaroma 2:5
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 5 Ariko iyo wanze kumva kandi ukanga kwihana, uba ushaka ko Imana izaguhana ku munsi w’uburakari bwayo, igihe izaba iri guca imanza zihuje n’ukuri.+

  • 2 Petero 2:4
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 4 Koko rero, Imana ntiyaretse guhana abamarayika bakoze icyaha,+ ahubwo yabajugunye muri gereza yitwa Taritaro,*+ ibabohera mu mwijima mwinshi cyane* kugira ngo bategereze urubanza.+

  • Yuda 14, 15
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 14 Henoki,+ uwa karindwi uhereye kuri Adamu, na we yahanuye ibyabo ubwo yagiraga ati: “Dore Yehova azanye n’abamarayika be babarirwa muri za miriyari.+ 15 Aje kurangiza urubanza yaciriye abantu bose+ no guhamya icyaha abatubaha Imana bose kubera ibikorwa bibi byose bakoze, n’amagambo y’urukozasoni yose abanyabyaha batubaha Imana bavuze bayituka.”+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze