-
Kuva 25:2-7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 “Bwira Abisirayeli banzanire impano, kandi mujye mwakira impano umuntu wese ampa abikuye ku mutima.+ 3 Izi ni zo mpano bazabaha: Zahabu,+ ifeza+ n’umuringa.+ 4 Bazabahe ubudodo bw’ubururu, ubwoya buteye ibara ry’isine, ubudodo bw’umutuku, ubudodo bwiza n’ubwoya bw’ihene. 5 Bazabahe impu z’amapfizi y’intama ziteye ibara ry’umutuku, impu z’inyamaswa zitwa tahashi n’imbaho z’igiti cyo mu bwoko bw’umunyinya.+ 6 Nanone bazabahe amavuta y’amatara,+ amavuta ahumura yo kuvangwa n’amavuta yera+ akanavangwa n’umubavu* uhumura neza,+ 7 amabuye ya onigisi n’amabuye yo gushyira kuri efodi*+ no ku gitambaro cyo kwambara mu gituza.+
-
-
Kuva 35:29Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
29 Abagabo n’abagore bose bifuza kugira icyo batanga babikuye ku mutima kugira ngo gikoreshwe mu mirimo yose Yehova yari yarategetse binyuze kuri Mose, barakizana. Abisirayeli bazanira Yehova impano batanze ku bushake.+
-