-
Abalewi 5:15, 16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
15 “Umuntu naba umuhemu agacumura ku bintu byera bya Yehova+ atabishaka, azatange igitambo cyo gukuraho icyaha.+ Azazanire Yehova isekurume* y’intama idafite ikibazo* akuye mu mukumbi. Umutambyi azavuge igiciro cyayo mu biceri by’ifeza, hakurikijwe igipimo cy’ahera.*+ Iyo sekurume y’intama izaba ari igitambo cyo gukuraho icyaha. 16 Azatange indishyi y’icyaha yakoze acumura ku hantu hera, kandi azongereho kimwe cya gatanu cy’agaciro kayo+ agihe umutambyi, kugira ngo umutambyi atambe ya ntama y’igitambo cyo gukuraho icyaha,+ bityo ababarirwe icyaha cye.+
-