-
Kuva 29:16-18Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
16 Uzayibage maze amaraso yayo uyaminjagire ku mpande zose z’igicaniro.+ 17 Iyo sekurume y’intama uzayicemo ibice kandi woze amara yayo+ n’amaguru yayo, maze ibice byayo ubishyire hamwe n’umutwe. 18 Iyo sekurume y’intama yose uzayishyire ku gicaniro uyitwike. Izabe igitambo gitwikwa n’umuriro kandi impumuro yacyo ishimishe Yehova.+ Ni igitambo gitwikwa n’umuriro gitambirwa Yehova.
-
-
Abalewi 8:18-21Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 Mose azana isekurume* y’intama yo gutamba ngo ibe igitambo gitwikwa n’umuriro, maze Aroni n’abahungu be barambika ibiganza ku mutwe wayo.+ 19 Hanyuma arayibaga maze amaraso yayo ayaminjagira ku mpande zose z’igicaniro. 20 Iyo sekurume y’intama ayicamo ibice, umutwe wayo n’ibyo bice hamwe n’ibinure* abishyira ku muriro uri ku gicaniro. 21 Mose yoza amara yayo n’amaguru yayo, maze iyo sekurume y’intama yose ayitwikira ku gicaniro iba igitambo gitwikwa n’umuriro. Ni igitambo gitwikwa n’umuriro, impumuro yacyo nziza igashimisha Yehova. Yabikoze nk’uko Yehova yari yarabimutegetse.
-
-
Abalewi 9:12-14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 Nanone Aroni abaga igitambo gitwikwa n’umuriro, abahungu be bamuzanira amaraso yacyo, ayaminjagira ku mpande zose z’igicaniro.+ 13 Bamuhereza icyo gitambo gitwikwa n’umuriro baciyemo ibice, bamuhereza n’umutwe wacyo abitwikira ku gicaniro. 14 Hanyuma yoza amara yacyo n’amaguru yacyo, abitwikira ku gicaniro* hejuru y’igitambo gitwikwa n’umuriro.
-