-
Kubara 5:25, 26Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
25 Umutambyi azakure mu biganza by’uwo mugore ituro ry’ibinyampeke ryatuwe bitewe no gufuha,+ arizungurize* imbere ya Yehova, hanyuma arijyane iruhande rw’igicaniro. 26 Kuri iryo turo ry’ibinyampeke, umutambyi azakureho iryuzuye urushyi aritwikire ku gicaniro*+ ribe ikimenyetso cy’uko Imana yemeye iryo turo ryose, hanyuma anyweshe uwo mugore ya mazi.
-