-
Kuva 29:24Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
24 Byose uzabishyire mu biganza bya Aroni no mu biganza by’abahungu be, maze ubizunguze bibe ituro rizunguzwa* imbere ya Yehova.
-
-
Abalewi 8:25-27Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
25 Afata ibinure, umurizo wuzuye ibinure, ibinure byose byo ku mara, ibinure byo ku mwijima, impyiko zombi n’ibinure biziriho n’itako ry’iburyo.+ 26 Muri cya gitebo kirimo imigati itarimo umusemburo iri imbere ya Yehova, afataho umugati utarimo umusemburo ufite ishusho y’uruziga,*+ n’umugati urimo amavuta ufite ishusho y’uruziga n’akagati gasize amavuta.+ Nuko ayigereka hejuru y’ibinure n’itako ry’iburyo. 27 Byose abishyira mu biganza bya Aroni no mu biganza by’abahungu be, arabizunguza biba ituro rizungurizwa* imbere ya Yehova.
-
-
Abalewi 9:21Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
21 Ariko inyama zo mu gatuza n’itako ry’iburyo by’ayo matungo, Aroni abizunguriza imbere ya Yehova biba ituro rizunguzwa nk’uko Mose yari yabitegetse.+
-