-
Gutegeka kwa Kabiri 15:19Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
19 “Amatungo yanyu yose y’ibigabo yavutse mbere, zaba inka, ihene cyangwa intama, mujye muyegurira Yehova Imana yanyu.+ Ntimukagire umurimo uwo ari wo wose mukoresha ibimasa byanyu byavutse mbere, cyangwa ngo mwogoshe ubwoya bw’intama zanyu zavutse mbere.
-
-
Malaki 1:14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Yehova nyiri ingabo aravuze ati: “Umuntu wese ukoresha uburiganya, maze mu mukumbi we yaba afite isekurume idafite ikibazo,* agahigira Yehova umuhigo, ariko yajya gutura igitambo akazana itungo rifite ikibazo, azahura n’ibibazo bikomeye. Ndi Umwami ukomeye+ kandi izina ryanjye rizatinywa mu bihugu byose.”+
-