-
Kuva 29:19, 20Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
19 “Hanyuma uzafate indi sekurume y’intama maze Aroni n’abahungu be barambike ibiganza ku mutwe wayo.+ 20 Uzabage iyo sekurume y’intama, ufate ku maraso yayo uyashyire hejuru ku gutwi kw’iburyo kwa Aroni, no hejuru ku gutwi kw’iburyo kw’abahungu be, no ku gikumwe cy’ikiganza cyabo cy’iburyo, no ku ino rinini ryo ku kirenge cyabo cy’iburyo. Kandi uzaminjagire amaraso ku mpande zose z’igicaniro.
-