-
Kuva 29:26, 27Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
26 “Uzafate inyama yo mu gatuza* k’isekurume y’intama yatambiwe Aroni igihe yashyirwaga ku murimo w’ubutambyi,+ uyizunguze ibe ituro rizunguzwa imbere ya Yehova. Iyo ni yo izaba umugabane wawe. 27 Iyo nyama yo mu gatuza y’ituro rizunguzwa hamwe n’itako ry’umugabane wera bizabe iby’Imana. Ni ituro rizunguzwa n’ituro ryakuwe kuri ya sekurume y’intama yatambiwe Aroni n’abahungu be igihe bashyirwaga ku murimo w’ubutambyi.+
-
-
Abalewi 7:34, 35Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
34 Inyama yo mu gatuza y’ituro rizunguzwa hamwe n’itako ry’umugabane wera mbyatse Abisirayeli. Bijye bikurwa ku bitambo byabo bisangirwa. Mbyatse Abisirayeli mbiha umutambyi Aroni n’abahungu be. Iryo ni itegeko rihoraho ry’Abisirayeli.+
35 “‘Ibyo ni byo bigenewe umutambyi Aroni n’abahungu be, biva ku bitambo bitwikwa n’umuriro byatuwe Yehova, ku munsi yabazanye ngo bakorere Yehova umurimo w’ubutambyi.+
-