-
Abalewi 4:7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Uwo mutambyi azafateho amaraso make ayashyire ku mahembe y’igicaniro* cyo gutwikiraho umubavu*+ uhumura neza imbere ya Yehova, ari cyo gicaniro kiri mu ihema ryo guhuriramo n’Imana. Amaraso yose asigaye y’icyo kimasa azayasuke hasi, ahateretse igicaniro gitambirwaho igitambo gitwikwa n’umuriro,+ kiri ku muryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana.
-
-
Abalewi 8:14, 15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Azana ikimasa cyo gutamba ngo kibe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, maze Aroni n’abahungu be barambika ibiganza ku mutwe w’icyo kimasa.+ 15 Mose abaga icyo kimasa, akoza urutoki ku maraso yacyo+ ayasiga ku mahembe yose y’igicaniro kugira ngo acyeze. Amaraso asigaye ayasuka hasi aho igicaniro giteretse, kugira ngo acyeze bityo akore umuhango wo kwiyunga n’Imana.*
-